Presentation is loading. Please wait.

Presentation is loading. Please wait.

HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER

Similar presentations


Presentation on theme: "HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER"— Presentation transcript:

1 HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER
Phone:

2 Inama ku bakoresha inzoga n’ itabi n’ ibindi biyobya bwenge
By MUGISHA Amos

3 Itabi n’ inzoga ni bimwe mu biyobwangenge (drugs) bikoreshwa cyane ku isi, bigira ingaruka mbi zitandukanye mu buzima bw’ abatuye isi.

4 Ubushakashatsi bwakozwe n’ igihugu cya Canada bwerekana ko miliyali 11 z’ itabi (cigarettes), zikorwa buri munsi ku isi (=itabi buri segonda). Berekana kandi ko umwotsi w’ itabi rimwe uhumanya kimwe n’ amamodoka icumi akoresha diesel (essence) mu gihe cy’ iminota 30.

5 Raporo y’ ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), yerekana ko abanywi b’ itabi bakabakaba miliyali 1.1 ku isi iriho abaturage miliyali 7.

6 Mu Rwanda, ubushakashatsi bwerekanye ko kugeza mu mwaka wa 2010, abagabo banywa itabi banganaga na 14% (=1,400,000), naho abagore bari 4%(400,000).

7 Nubwo mu ibihugu byinshi, kunywa inzoga n’ itabi bidafatwa nk’ icyaha, bemeza ko ari byiza kubyirinda kuko byangiza ubuzima. Usanga leta nyinshi zibuzanya kunywa inzoga mu masaha ya akazi kandi zigasaba ko ku mapaki y’ itabi atandukanye bandikaho ko itabi ryica ubuzima.

8 Leta nyinshi zitandukanye zagiye zifata ingamba zo gushyiraho amategeko arebana n’ ikoreshwa ry’ itabi n’ inzoga, ngo zigabanye nibura ingaruka zikomoka ku ikoreshwa rya byo, ariko bigaragara ko ingaruka zigenda zirushaho kwiyongera.

9 MU RWANDA Kunywera itabi mu ruhame ni icyaha gihanwa n’ amategeko ahana y’ u Rwanda, mu ngingo yayo ya 428: igena ko unywera itabi mu ruhame n’ ahandi hantu hateranira abantu benshi, ahanishwa ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi icumi kugeza ku bihumbi 50.

10 GUSINDA KU MUGARAGARO Ingingo ya 599: igena ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’ imikino cyangwa ahandi hose hateranirwa, ahanishwa igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi 2 n’ ihazabu y’ amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi 20 kugeza ku bihumbi ijana, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

11 Ayo mategeko n’ andi aba agamije kurinda ubuzima bw’ abantu,
No gutuma bihesha agaciro muri sociyete babamo.

12 ZIMWE MU NGARUKA MBI Z’ ITABI

13 Kugeza ubu ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko umuntu umwe mu bantu bakuru icumi ku isi bapfa azira ingaruka z’ itabi. Ibyo bigatuma itabi riza ku mwanya wa kabiri mu kwica abantu.

14 Ubushakashatsi bwerekana ko abagera kuri miliyoni 6 ku isi bapfa buri mwaka bazize ingaruka z’ itabi, muri bo abagera ku bihumbi 600 (biganjemo abana n’ abagore), batanywa itabi ahubwo bazira umwotsi waryo ku bwo guhura cyangwa kubana n’ abarinywa.

15 Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ritangaza ko hatagize igikorwa, mu mwaka wa 2015 hazaba hapfa abagera kuri miliyoni 8 bazira ingaruka mbi z’ itabi.

16 Itabi riza ku mwanya wa mbere ku isi mu mpamvu zituma abantu barwara cancer y’ ibihaha.

17

18 Itabi ritera indwara z’ amenyo, na Canseri zitandukanye.

19 Canseri ishobora gufata ibice by’ imbere bigize umubiri (ibihaha, amara, …), cyangwa igafata ibice by’ inyuma (umunwa, ijosi, intoki, …).

20 Canseri y’ umuhogo, n’ ubundi burwayi butandukanye …

21 Kuvamo kw’ inda, kubyara abana badashyitse cyangwa bafite ubumuga, n’ uburwayi bitewe no gukoresha itabi n’ inzoga utwite, ...

22 Uko bukeye n’ uko bwije niko ibyaha birushaho kwiyongera mw’ isi ndetse na Leta zimwe ziragenda zihindura amategeko ngo ibyari ibyaha bye kwitwa ibyaha. Urugero: Gukuramo inda, Ubutinganyi, …

23 Si itabi gusa ahubwo inzoga n’ ibindi biyobyabwenge nabyo birahitana abatagira ingano, ingaruka zabyo ziraboneka ahantu hose.

24 Kwiyongera kw’ ubwicanyi, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ ibindi bikorwa by’ ubunyamaswa bitandukanye birimo no gufata abana ku ngufu, ababyeyi bagasambanya impinja bibyariye, Gusambana n’ inyamaswa, …

25 Kwiyongera kw’ impanuka mu mihanda.

26 Gusubira inyuma k’ ubukungu bw’ ibihugu: Leta z’ ibihugu zirakoresha ama faranga menshi ngo zite ku barwayi barimo aba Canseri, Igituntu, SIDA, Diyabete n’ izindi nyinshi akenshi ziterwa n’ ikoreshwa ry’ itabi, inzoga, n’ ibindi biyobyabwenge, bituma umuntu atabasha kwirinda no kwitegeka.

27 Muri USA: abagera kuri miliyoni 29 babaswe n’ inzoga (Children of alchoolics), muri bo hafi miliyoni 7 bari munsi y’ imyaka Charles R.Carroll, Drugs in Modern Society, 5th ed.(The McGraw-Hill Companies, Inc, 2000),102.

28 INAMA KU BANTU BAKORESHA INZOGA N’ ITABI …

29 1. Umuntu wese ukoresha itabi, arasabwa kurireka.

30 Umubyeyi utwite agomba kwirinda cyane itabi kuko rimwangiza ariko cyane cyane rikangiza umwana atwite.

31 Kubera uburozi buba mw’ itabi (nicotine), biragorana kureka itabi, ariko icy’ ingenzi n’ ukubanza kumvisha ubwenge bwawe ko itabi ari uburozi bwica, ukumva ko nta kiza na kimwe kiririmo, nibwo kurireka bizagushobokera kubwo gufashwa n’ imbaraga z’ Imana.

32 Mu gihe unywa itabi, irinde kurinywera hafi y’ abantu kuko umwotsi waryo wica n’ abatarinywa!

33 Kureka itabi bizagufasha kwirinda indwara z’ amenyo zirimo kubora, kunuka mu kanwa, …

34 Ufite ibibazo by’ amenyo wakwihutira kugera kwa muganga w’ amenyo.

35 Kureka inzoga bizagufasha kwirinda indwara nyinshi zirimo iz’ imitsi (goutte, …), izo mu mwanya w’ ubuhumekero, Diyabete, umutima, … Bizakurinda gusaza imburagihe, no gukora ibyo utatekerejeho,…

36 Irinde kunywa inzoga mu gihe ugiye gutwara imodoka kuko bishobora kukuviramo impanuka zikuviramo n’ urupfu.

37 Mu mwanya w’ inzoga koresha amazi meza, bizagufasha kwirinda indwara nyinshi no kugira ubuzima buzira umuze.

38 Ukibyuka wagombye kunywa nibura ibirahuri bibiri by’ amazi meza.

39 Kora imyitozo ngororangingo nibura gatatu mu cyumweru, mu gihe cy’ iminota nibura 30.

40 Ufite ibibazo by’ imitsi (goutte, …), cyangwa ubundi burwayi wagana aho bakorera MASSAGE cyangwa REFLEXOLOGY , no mu yandi mavuriro abifitiye ubushobozi bakagufasha.

41 KWIRINDA BIRUTA KWIVUZA…

42 YESAYA 24:4-5 Igihugu kirarira kandi kibaye umuhonge, isi icitse intege, ibaye umuhonge, abanyacyubahiro b'isi bacitse intege. Kandi isi ihumanijwe n‘ abaturage bayo, kuko bacumuye amategeko, bagahindura ibyategetswe, bakica isezerano ridakuka.

43 ABEFESO 5:15-17

44 5:15. Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’ abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’ abanyabwenge, 5:16. mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. 5:17. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. _____________________

45 HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER
Phone:


Download ppt "HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER"

Similar presentations


Ads by Google