Presentation is loading. Please wait.

Presentation is loading. Please wait.

ANGINES (Pharyngitis)

Similar presentations


Presentation on theme: "ANGINES (Pharyngitis)"— Presentation transcript:

1 ANGINES (Pharyngitis)

2 Ibikubiye mu kiganiro Icyo ari cyo Uko yandura Ibimenyetso byayo
Ingaruka zayo Kuyivura Kuyirinda

3 Icyo ari cyo Angines ni indwara ifata mu muhogo, ikagaragazwa no kubyimba mu muhogo. Uyirwaye iyo amira arababara. Buri mwaka abantu bagera kuri 616,000,000 barwara Angines (Halsey). Abagera kuri 6,000,000 bibaviramo ingaruka z’uburwayi bw’umutima. Iyi ndwara agaragara ko iri hejuru kubera ko mikorobe ziyitera zigenda zirushaho kumenyera imiti (Acerra).

4 Ikiyitera Angines ziterwa cyane cyane na mikorobe group A beta-hemolytic streptococci Hari n’ubundi bwoko bwa mikorobe nka corynebacterium diphtheriae, neisseria gonorrhea, na chlamydia Arcanobacterium haemolyticus, Kandi ishobora guterwa na virusi nk’izitera indwara yitwa coxsackie na mononucleosis.

5 Uko yandura Ni ndwara ikunze kugaragara mu mezi y’imbeho kandi ikaba yandura cyane. Yandura binyuze mu macandwe no mu bimyira (umuntu yitsemuye, akoroye mu gihe yegeranye n’undi). Ikwira mu bantu bari hamwe byihuse.

6 Ibimenyetso byayo

7 Ibimenyetso byayo Umurwayi atangira kumva ibimenye iminsi 2 – 5 nyuma yo kwandura. Ubusanzwe ntabwo ibimenyetso bitangira bikomeye: Guhinda umuriro ukarushaho kuba mwinshi ku munsi wa 2 Mu muhogo haba hasa n’umutuku rimwe na rimwe hariho utuntu tw’umweru (white patches) Kubyimba mu muhogo Kubabara umutwe Iseseme Kumva imbeho nyinshi (Chills) Kubabara umubiri wose Ikizibakanwa Kugira amasazi ku ijosi Kumira ukababara

8 Streptococcus pyogenes

9 Ingaruka zayo Uburwayi by’umutima (rheumatic heart disease)
Iyo itavuwe neza ishobora gutera ingaruka zikurikira: Rubagimpande ikaze: kubyimba mu ngingo n’umuriro mwinshi. Uburwayi by’umutima (rheumatic heart disease) Uburwayi bw’impyiko (glomerulonephritis). Ubuwayi bwo mu matwi (umwonko: Otitis) Uburwayi bw’amazuru (Sinusitis) Amashamba (Mastoiditis) Ikibyimba cyo mu muhogo (Peritonsillar abscess) Scarlet fever: Umuriro mwinshi no gusesa uruheri ku mubiri rusa n’umutuku. Guttate psoriasis

10 Kuyivura Ibizamini byo kwa muganga nibyo bigaragaza icyateje uburwayi
Imiti yica mikorobe (antibiotics) ifatwa nibura mu minsi 10 Ni ngombwa kunywa imiti ukayirangiza nubwo wakumva umaze koroherwa nyuma y’iminsi mike. Ibi byagufasha koroherwa vuba: Kunywa ibinyobwa by’akazuyazi nk’icyayi kirimo indimu cyangwa icyayi kirimo ubuki. Kugarigariza n’amazi y’akazuyazi arimo umunyu (1/2 akayiko gato k’umunyu mu itasi cy’amazi). Gufata umuti ugabanya uburibwe n’umuriro. Sauna ishobora kugabanya uburibwe mu muhogo.

11 Kuyirinda Umurwayi ashobora gukomeza kwanduza abandi nyuma y’amasaha 24 – 48 atangiye imiti. Umurwayi agomba kuguma mu rugo nibura umunsi 1 nyuma yo gutangira imiti (umunyeshuri, umwarimu, umuganga, …) Ukirangiza imiti hita uhindura uburoso bw’amenyo wakoreshaga kuko bushobora kubika mikorobe bukongera kukwanduza. Uburoso bw’amenyo bw’umurwayi ntibugomba kubikwa hamwe n’ubw’abandi. Niba mu muryango hari abarwara kenshi angines ni ngobwa kureba ko nta muntu waba ari indiri y’iyo mikorobe, akavurwa. Bene uwo muntu ahorana izo mikorobi, akazanduza abandi ariko we nta bimeyetso by’uburwayi agaragaza. Gukaraba intoki no kwirinda kwikora mu zuru, Gushyira urushyi ku munwa igihe witsamuye cyangwa ukoroye

12 References Gerber MA, Baltimore RS, Eaton CB, et al. Prevention of rheumatic fever and diagnosis and treatment of acute Streptococcal pharyngitis: a scientific statement from the American Heart Association Rheumatic Fever, Endocarditis, and Kawasaki Disease Committee of the Council on Cardiovascular Disease in the Young, the Interdisciplinary Council on Functional Genomics and Translational Biology, and the Interdisciplinary Council on Quality of Care and Outcomes Research: endorsed by the American Academy of Pediatrics. Circulation Mar 24;119(11):

13 Gutegeka 7: 12, 15 Niwumvira ayo mateka ukayitondera, ugakora ibyo agutegeka, bizatuma uwiteka Imana yawe ikomeza kugusohoreza isezerano, no kukugirira ibambe yarahiye ba sekuruza banyu ko izakugirira. Uwiteka azagukuraho indwara zose, ntazaguteza n’imwe muri za ndwara mbi z’Abanyegiputa uzi, ahubwo azaziteza abakwanga bose. Murakoze


Download ppt "ANGINES (Pharyngitis)"

Similar presentations


Ads by Google