GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA.

Slides:



Advertisements
Similar presentations
Ma.
Advertisements

El Alfabeto Con Vocabulario
INKINGI Y’AMAHORO RADIO ITAHUKA 29/07/2013.
Imyanzuro yinama yinteko rusange ya JADF yo kuwa 04/10/2012.
Greetings my Friends! Click left mouse button to move through the slides…
Indyo yuzuye n’Imirire mibi
1 1 1 OTHERS “ DOA BAPA KAMI ” Adaptasi: Pdt. Juswantori Ichwan.
UBUMENYI BW’IBANZE MU GUHUGURA ABANTU BAKUZE RDB-RLDSF.
IBIBAZO BYAGARAGAYE MU KUZUZA AMAKURU KU IFISHI NO KWINJIZA AMAKURU MURI MUDASOBWA GUSHYIRA ABATURAGE MU BYICIRO BY’UBUDEHE.
Click on each of us to hear our sounds.
PKJ 012 : “ KAMI MULIAKAN NAMAMU ” Syair dan Lagu: Twila Paris (1982) Terjemahan: Yamuger (1999)
KJ 427 : “ ‘KU SUKA MENUTURKAN ” Syair: A. Catherine Hankey (1866) Terjemahan: Yamuger (1981) Lagu: William G. Fischer (1869)
BLP 421 “ AKU PERSEMBAHKAN ” Syair dan Lagu: Dwight Liles.
REPUBLIC OF RWANDA NORTHERN PROVINCE GICUMBI DISTRICT IBYAGEZWEHO NA KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE KA GICUMBI KAMENA-DECEMBRE
PKJ 150 : “ YA TUHAN, HANYA INILAH ” Syair dan Lagu:
By Max. What is Katakana Katakana is the phonetic written Japanese language (there are a total three written Japanese languages.) Katakana is simpler.
MECHANISMS FOR REPARATIONS FOR SURVIVORS ROUNDTABLE MARCH 2012.
IMPYIKO.
IMYANZURO Y’UMWIHERERO WAHUJE ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’AKARERE KA NYARUGURU 18 Feb 2012 – Huye – Boni Consilii REPUBLIC OF RWANDA SOUTHERN PROVINCE NYARUGURU.
Amategeko amwe y’ ikori y’uburimyi n’ubgorozi muri Amerika no muri Arizona Vyanditswe na David L. Forsyth, J.D., LL.M. Ishuri ry’ Uburimyi ya Universite.
17 May May May /03/ Umwaka wa 2011 ugiye kurangira.

1. 2 Ijambo stress rifite inkomoko mu rurimi rw’ icyongereza, kugeza ubu ntirirabonerwa ijambo ry’ ikinyarwanda ririsimbura nubwo benshi baryita guhangayika.
INCAMAKE YA RAPORO KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE MU MWAKA WA
URUHARE RW’UBUTABERA MU KURWANYA IPFOBYA N’IHAKANA RYA JENOSIDE BUSINGYE Johnston Minister of Justice / Attorney General 1.
UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014.
HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER
Las Vocales En Espanol.
A) 80 b) 53 c) 13 d) x 2 = : 10 = 3, x 3 = 309.
Huye, kuwa 18 Nzeri 2014 REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’AMAJYEPFO AKARERE KA HUYE.
Ishuli rya ASU Morrison y’Ubutegetsi n’Uburimyi & IRC – FARM Project Kwiga uburyo bgo kugurisha ivyimburwa vyo mu murima wawe.
PLANNING PROCESS AND LGs ROLES AND RESPONSABILITIES Huye, 22 JULY, 2014.
Katakana ア - A A Stands for…. Ah cute boy イ - i i stands for…. Capital cursive i - I.
UBUSHAKASHATSI KU GIHINGWA CY’UMUCERI Uruhare rwa Azote ku mikurire,umusaruro n’uburyohe bw’umuceri nyafurika (NERICA) Coach facilitator of value chain.
Steve and the CPSC 311ers Singing a Song Steve Doesn’t Know In a Language Steve Doesn’t Know (Sounds Like a Metaphor for CPSC 311) Lyrics by Junoh Lee.
Japanese Writing Systems Part 1: HIRAGANA (HEE-RAH-GAH-NAH)
By Courtney Robinson, Megan Swann, Sophie Robinson.
Body parts. Japanesepicturemeaning a ta ma ka ta hi za a shi me mi ku chi ha na to and (join nouns) Body parts song A ta ma, ka ta, hi za to a shi a ta.
HIRAGANA by number of strokes Images from:
Hiragana. a is for the antenna あ i is for Hawaii い.
RAPORO KU IKURIKIRANWA RY’ IMIHIGO Y’UTURERE (COACHING)
URUHARE RW’ABANYAPOLITIKI MU GUSENYA NO KUBAKA IGIHUGU
Advancing Child Rights and Protection AMABWIRIZA YO GUSHYIRA MU BIKORWA IMYANZURO YO KU WA 18/8/2014.
GUKIZA ABANA,URUBYIRUKO N’ABANTU BAKURU INGARUKA ZITEWE N’IHUNGABANA
Private Sector Federation PRIVATE SECTOR FEDERATION Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR)
RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6 GASABO,
Imihigo assessment and coaching, first semester From 17 th November 2014 to 1 st December 2014.
REVISED SERVICE CHARTER OF SECTOR DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE
Private Sector Federation PRIVATE SECTOR FEDERATION IVUGURURWA RY’AMATEGEKO HAGAMIJWE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI MU BUHINZI N’UBWOROZI CHAMBER OF RWANDA.
GOVERNANCE MONTH/2014V MU KARERE KA KIREHE MU CYUMWERU CYA MBERE (20/01/ /01/2014.
REPUBLIC OF RWANDA SOUTHERN PROVINCE DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE HUYE DISTRICT.
NURC- UC KUMENYEKANISHA ABARINZI B'IGIHANGO KUMENYEKANISHA ABARINZI B'IGIHANGO.
GABIRO, KUYA UKWAKIRA Reconciliation Barometer Inkingi enye za Guverinoma Inkingi esheshatu (6) zakoreweho ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge.
Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014.
PHONICS Repeat each sound. Blend the sounds. Read each word.
ma mu mi mo me pe pi pa pu po si sa so.
Apuntes: El alfabeto español
Sílabas con m,p,s tema 2. pe so ma si mu se.
MA. ME MI MO MU MÁ MÉ MÍ MÓ MŮ LA LE LI.
GASABO. SERIVISE ZITANGWA N’AKARERE KA GASABO SERIVISE ZITANGIRWA KU KAGARI K’UMUJYI(GASABO) SERIVISE ZITANGIRWA KU KAGARI K’UMUJYI(GASABO)
EDPRS 2 Towards Achieving Self Reliance
El Alfabeto Y Saludos Lección Uno.
Imihigo assessment and coaching, first semester
Katakana.
IBYAGEZWEHO NA KOMITE NYOBOZI
Ka ta ka na カタカナ  1 These tennis courts were surrounded by apartment buildings. Hitting a ball made quite a loud noise. In Japan in many schools.
Ka ta ka na カタカナ  2 The photo of the sausage stand was taken at the Asakusa spring festival in Tokyo. It was one of many food stalls. In slide.
Lesson: Greetings/あいさつ
Hiragana writing practice
Presentation transcript:

GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA ZO GUKORESHA NEZA IGISHANGA CYA NYABARONGO. 1.Gutegura igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka bw’igishanga Imikoreshereze y’igishanga igomba gukurikiza amateka n’amabwiriza yihariye yo gukoresha ibishanga; ahagenewe kubyazwa umusaruro hakabanza gutunganywa neza hanabanje gukorwa inyigo y’ingaruka ku bidukikije. 2.Kurwanya isuri ku buryo bwose bushoboka Buri muhinzi agomba kurwanya isuri mu isambu ye, akirinda gutwika imisozi, agatera ibiti bibangikana n’imyaka no ku miringoti. Agomba kandi guhagarika amazi y’imvura ashokana ubutaka mu gishanga n’imibande. 3.Guhinga no korora kijyambere Ni byiza kororera mu biraro kuko birinda ubutaka kwangirika bikagabanya isuri kandi amatungo ntazerere mu gishanga kuko acyanduza akanacyangiza. 4. Ubutaka bwo mu gishanga ni ubwa Leta Ubutaka bwo mu gishanga cya Nyabarongo kimwe n’ubw’ibindi bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane. IBIBAZO BYUGARIJE IGISHANGA CYA NYABARONGO. Nubwo igishanga cya Nyabarongo gifite akamaro cyugarijwe n’ibibazo binyuranye bishingiye cyane cyane ku mikoreshereze yacyo icyangiza, ikanduza amazi, ikanahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima. Ibyo bibazo bishingiye ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bwa kariyeri, ubwubatsi, imiturire, gutwika igishanga n’inkengero zacyo n’ibindi. Nyamara ibyinshi muri ibyo bikorwa birabujijwe cyangwa ababikora basabwa kubikorana ubwitonzi n’ubushishozi buteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibishanga mu Rwanda. Bamwe mu baturiye igishanga cya Nyabarongo barahinga bagasenya inkombe z’umugezi bakanatwika urufunzo ngo birukana inkende zibonera. IBIHANO BIGENERWA ABANGIZA IGISHANGA Ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshanu ( ) z’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni mirongo itanu ( ) z’amafaranga y’u Rwanda umuntu wese uzika mu mazi, utwika cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma imyanda yiyongera ahantu hahehereye. Abanyamuryango ba Koperative CEDINYA baboha uduseke,intara n’ibitebo mu biva mu gishanga cya Nyabarongo mu murenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana. Urufunzo ruva mu gishanga cya Nyabarongo rukoreshwa mu mirimo inyuranye yo mu buhinzi nko gusasira ikawa,urutoki n’inyanya. Itanura ry’amatafari ikirombe bacukuramo ibumba n’urwuri Mu gishanga cya Nyabarongo IBIKORWA BIBUJIJWE MU GISHANGA 1. Birabujijwe kumena imyanda yaba yumye, itemba, gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; 2. Uretse ibikorwa bijyanye no kurinda no kubungabunga imigezi, inzuzi n’ibiyaga, imirimo yose y’ubuhinzi igomba kubahiriza intera ya metero cumi (10) uvuye ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Kuri izo ntera nta mirimo y’ubuhinzi yemerewe kuhakorerwa. 3. Nta mirimo y’ubworozi isaba ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga ishobora gukorwa itubahirije intera ya metero cumi (10) uturutse ku nkombe z’imigezi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. 4. Ibiraro by’amatungo bigomba kubakwa inyuma ya metero mirongo itandatu (60) uturutse ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero magana abiri (200) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. 5. Ahashyirwa ibyuzi by’amafi n’ubwoko bw’amafi buterwamo bitangirwa uburenganzira na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze cyangwa undi abihereye ububasha. 6. Birabujijwe gushyira inyubako mu mugezi no mu gishanga, kubakamo amasoko, gushyiramo icukiro ry’imyanda, kuhashyira irimbi n’izindi nyubako zose zishobora kuhonona mu buryo bunyuranye. Inyubako zose zigomba gushyirwa nibura kuri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga. 7. Birabujijwe guhinga mu gishanga imbuto zihungabanya ibidukikije nk’inturusu n’intoki. 8. Birabujijwe guhiga no kuroba mu bishanga. 8. Birabujijwe gucukura mini na kariyeri mu gishanga nta burenganzira butangwa na Minisitiri ufite mini na kariyeri mu nshingano ze. AKAMARO K’IGISHANGA CYA NYABARONGO. Igishanga cya Nyabarongo kimwe n’ahandi hantu hahehereye muri rusange gifitiye abantu n’ibindi binyabuzima akamaro kanini. Twavuga nko kubika amazi no kugabanya ubukana bw’imyuzure, kuyungurura amazi ava imusozi, kongera amazi y’ikuzimu no kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima. Igishanga cya Nyabarongo kigira uruhare rukomeye mu kubobeza ubutaka no kurwanya ubutayu. Igishanga cya Nyabarongo gifite ubutaka bwera cyane abagituriye bakabwitabaza cyane cyane mu gihe cy’izuba bagashobora kubona ibibatunga bibahagije ndetse bagasagurira isoko. Ibimera biboneka mu gishanga bikoreshwa mu mirimo inyuranye ifitiye abantu akamaro. Inyamaswa ziba muri icyo gishanga zifite akamaro kuko nk’amafi araribwa, izindi nyamaswa nk’inyoni zikurura ba mukerarugendo bikinjiza amadovizi mu gihugu akoreshwa mu bikorwa by’amajyambere nko kubaka amashuri, imihanda, amavuriro n’ibindi. Igishanga cya Nyabarongo kibonekamo ibumba rikoreshwa mu kubumba amatafari n’amategura akoreshwa mu bwubatsi.