Presentation is loading. Please wait.

Presentation is loading. Please wait.

UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014.

Similar presentations


Presentation on theme: "UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014."— Presentation transcript:

1 UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014

2 Ibiranga umusarane wujuje ibyangombwa: 1.Umwobo muremure ( nibura 6 m z’ubujyakuzimu) utuma isazi zidahura n’umwanda. 2.Kuba utinze neza hakoreshejwe ibiti bikomeye kandi byegeranye kandi bitwikiriye 3.Kuba wubakiye neza kandi uhomye ( ukurungiye) ku nkuta 4.Kuba usakaye 5.Kuba ukinze 6.Kuba ishobora gupfundikirwa INGAMBA ZO GUKEMURA IKIBAZO CY’ISUKU NKE KU BURYO BWIHUSE KANDI BURAMBYE Igenzura rihoraho kandi rikozwe urugo ku rundi harebwa:  Isuku ku mubiri ( Abana n’abakuru)  Isuku ku myambaro, mu rugo no mu nzu.  Ubwiherero: abadafite ubwiherero cyangwa ubutujuje ibyangombwa  Aho bogereza n’aho babika ibikoresho  Uburyo bwo kubika amazi

3 Imirongo ngenderwaho mu igenzura rihoraho Kubarura ingo zose zigaragaramo umwanda ( mu byiciro bitandukanye byavuzwe haruguru: Abantu, imyambaro, ubwiherero, aho barara) Kubarura abantu bose barwaye imvunja Kubarura abantu bose barwaye bwaki Gufata ingamba za ngombwa ku bibazo byagaragajwe Abana bose bagaragayeho umwanda bagomba guhurizwa hamwe bakuhagirwa, kandi buri mubyeyi akiyizira muri iki gikorwa, azanye amazi n’isabune byo gukoresha. Kubarura abantu bose bafite uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo bakurikiranirwe hafi kandi bahabwe services z’ubuvuzi uko bikwiye. Kubarura abantu batambara inkweto.

4  Guhuriza hamwe abana bafite umwanda no kubasukura ( kubuhagira no kubafurira imyenda).  Kubakirana ibiraro ( Guca umuco wo kurarana n’amatungo)  Kubakirana uturima tw’igikoni  Gukora amatsinda mato ( NYUMBAKUMI) yo gutsura isuku (kugenzura no gufashanya mu mikemurire y’ibijyanye na yo). Ibyo ni:  Kubakirana ubwiherero  Gukurungira amazu, gusuka amazi mu nzu buri munsi no gukubura mu nzu, imbuga n’umuharuro.

5 Imirongo ngenderwaho mu igenzura rihoraho ( Ctd ) Aya matsinda ya nyumbakumi azaba ayobowe na bamwe muri aba:  Abayobozi b’umudugudu  CNF  Intore  Abajyanama b’ubuzima  CNJR  Abandi bavuga rikumvikana kandi bashobora gufasha mu guhindura imyumvire y’abaturage. Buri cyumweru, umukuru w’itsinda azajya atanga raporo ku kagari ku bimaze kugerwaho muri iyi gahunda. Rimwe mu cyumweru kandi ( ku wa 5), umukuru w’umudugudu azajya akoresha inama y’umudugudu we ( abakuriye nyumbakumi) ngo barebere hamwe aho bigeze n’uburyo birimo kugerwaho. Abagize team y’umurenge bagomba kujya bamenya buri munsi uko igikorwa kirimo kugenda muri buri nyumbakumi no kugitangira raporo ( Kuri Komite Nyobozi).

6 AMAKIPI YO GUKURIKIRANA IBIKORWA A.Ku rwego rw’umurenge: S.E w’umurenge Affaires sociales Titulaire w’ikigo nderabuzima Ushinzwe abajyanama b’ubuzima Uhagarariye abafite ubumuga mu murenge DASSO, Veterineri w’umurenge Inkeragutabara Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri CNF CNJR Ba Mutimawurugo B. Ku rwego rw’Akarere ( SUIVI ):  V/M Soc  DHO  DEO  Welfare officer  Gender officer  Bonne gouvernance  EHO Hopital  Inspecteur du travail  CNF  Police  Army

7 IKIPI MPUZABIKORWA Y’AKARERE INGENGABIHE Y’IBIKORWA  Ku wa 29/12/2014: Inama ntegurabikorwa  Ku wa 30/12/2014: Inama ku mirenge yose yo gusobanura igikorwa. Iyi nama izitabirwa na:  Team y’umurenge  S/E b’utugari  ADP  Abakuru b’imidugudu  Abandi bose umurenge wabona ari ngombwa  Umuyobozi w’Akarere  Army  Police  Umutahira w’intore  Umuhuzabikorwa w’urubyiruko  NSS  DASSO  Inkeragutabara

8 INGENGABIHE Y’IBIKORWA (Ctd) INGAMBA Z’IGIHE KIRAMBYE A. IMIHIGO Y’URUGO: Buri rugo rugomba gushyira mu mihigo yarwo nibura ibi bikurikira:  Isuku muri byose ( umubiri, imyambaro, aho batuye, ibikoresho byo mu rugo)  Mutuelle de santé  Akarima k’igikoni  Ubwiherero bwujuje ibyangombwa  Ikimoteri, Rondereza  Abana bose bagomba kujya mu ishuri  Ikiraro ( ku bafite amatungo) kandi gifite isuku  Kwirinda imirire mibi mu bantu bo muri urwo rugo  Ku wa 31/12/2014: Inama ku midugudu yose yo gushyiraho za Nyumbakumi no kuziha abaziyobora.  Ku wa 01/01/2015: Gutangira ibikorwa, harimo kubarura ibyiciro byavuzwe birangwaho umwanda no kugaragaza ingamba.  Ku wa 02/01/2015: Ikurikiranabikorwa ( Suivi) N.B: Iki gikorwa cyo gukemura ibibazo by’isuku nke kigomba kuba cyarangiye ku wa 15/01/2015.

9 B. IMIHIGO MU BACURUZI : Kubera uruhare amazu y’ubucuruzi afite mu bibazo by’isuku, ni ngombwa ko na bo bagira imihigo yakwibanda ku buryo batanga service no kuvugurura ibirango by’isuku.


Download ppt "UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014."

Similar presentations


Ads by Google