GABIRO, KUYA 10 -12 UKWAKIRA 2013. Reconciliation Barometer Inkingi enye za Guverinoma Inkingi esheshatu (6) zakoreweho ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge.

Slides:



Advertisements
Similar presentations
JU NI RAI.
Advertisements

Ma.
El Alfabeto Con Vocabulario
INKINGI Y’AMAHORO RADIO ITAHUKA 29/07/2013.
Imyanzuro yinama yinteko rusange ya JADF yo kuwa 04/10/2012.
INAMA NYUNGURANA BITEKEREZO KU NDISHYI ZIGENEWE ABAROKOTSE JENOSIDE Demystifying Reparation Inyandiko Itanga Ibitekerezo Ukwakira 2012.
Indyo yuzuye n’Imirire mibi
UBUMENYI BW’IBANZE MU GUHUGURA ABANTU BAKUZE RDB-RLDSF.
IBIBAZO BYAGARAGAYE MU KUZUZA AMAKURU KU IFISHI NO KWINJIZA AMAKURU MURI MUDASOBWA GUSHYIRA ABATURAGE MU BYICIRO BY’UBUDEHE.
Click on each of us to hear our sounds.
BLP 421 “ AKU PERSEMBAHKAN ” Syair dan Lagu: Dwight Liles.
IBUMBA RY’ ICYATSI.
REPUBLIC OF RWANDA NORTHERN PROVINCE GICUMBI DISTRICT IBYAGEZWEHO NA KOMITE NYOBOZI Y’AKARERE KA GICUMBI KAMENA-DECEMBRE
NDI UMUNYARWANDA NK’ICYOMORO N’IGIHANGO BUSINGYE Johnston Minister of Justice / Attorney General 1.
ANGINES (Pharyngitis)
By Max. What is Katakana Katakana is the phonetic written Japanese language (there are a total three written Japanese languages.) Katakana is simpler.
MECHANISMS FOR REPARATIONS FOR SURVIVORS ROUNDTABLE MARCH 2012.
IMPYIKO.
Gahunda ya Ndi Umunyarwanda: Amasomo, Ingufu n’inzitizi zagaragaye Dr.HABYALIMANA J.Baptiste ES/ NURC © NURC, Kigali, Ugushyingo 2014.
PEER LEARNING NETWORKS : A Systematized Practices embedded within the Rwanda culture PEER BASED LEARNING NETWORK.
IMYANZURO Y’UMWIHERERO WAHUJE ABAYOBOZI N’ABAKOZI B’AKARERE KA NYARUGURU 18 Feb 2012 – Huye – Boni Consilii REPUBLIC OF RWANDA SOUTHERN PROVINCE NYARUGURU.
Amategeko amwe y’ ikori y’uburimyi n’ubgorozi muri Amerika no muri Arizona Vyanditswe na David L. Forsyth, J.D., LL.M. Ishuri ry’ Uburimyi ya Universite.
17 May May May /03/ Umwaka wa 2011 ugiye kurangira.

1. 2 Ijambo stress rifite inkomoko mu rurimi rw’ icyongereza, kugeza ubu ntirirabonerwa ijambo ry’ ikinyarwanda ririsimbura nubwo benshi baryita guhangayika.
INCAMAKE YA RAPORO KU ISHYIRWA MU BIKORWA RY’IMIHIGO Y’AKARERE MU MWAKA WA
URUHARE RW’UBUTABERA MU KURWANYA IPFOBYA N’IHAKANA RYA JENOSIDE BUSINGYE Johnston Minister of Justice / Attorney General 1.
UMURONGO NGENDERWAHO MU GUKORA UBUGENZUZI BWIMBITSE KU BIBAZO BY’ ISUKU NKE Ukuboza 2014.
HELPLIFE REFLEXOLOGY AND MASSAGE CENTER
Las Vocales En Espanol.
A) 80 b) 53 c) 13 d) x 2 = : 10 = 3, x 3 = 309.
Huye, kuwa 18 Nzeri 2014 REPUBULIKA Y’U RWANDA INTARA Y’AMAJYEPFO AKARERE KA HUYE.
Ishuli rya ASU Morrison y’Ubutegetsi n’Uburimyi & IRC – FARM Project Kwiga uburyo bgo kugurisha ivyimburwa vyo mu murima wawe.
PLANNING PROCESS AND LGs ROLES AND RESPONSABILITIES Huye, 22 JULY, 2014.
Katakana ア - A A Stands for…. Ah cute boy イ - i i stands for…. Capital cursive i - I.
UBUSHAKASHATSI KU GIHINGWA CY’UMUCERI Uruhare rwa Azote ku mikurire,umusaruro n’uburyohe bw’umuceri nyafurika (NERICA) Coach facilitator of value chain.
Steve and the CPSC 311ers Singing a Song Steve Doesn’t Know In a Language Steve Doesn’t Know (Sounds Like a Metaphor for CPSC 311) Lyrics by Junoh Lee.
Japanese Writing Systems Part 1: HIRAGANA (HEE-RAH-GAH-NAH)
Body parts. Japanesepicturemeaning a ta ma ka ta hi za a shi me mi ku chi ha na to and (join nouns) Body parts song A ta ma, ka ta, hi za to a shi a ta.
HIRAGANA by number of strokes Images from:
Hiragana. a is for the antenna あ i is for Hawaii い.
RAPORO KU IKURIKIRANWA RY’ IMIHIGO Y’UTURERE (COACHING)
URUHARE RW’ABANYAPOLITIKI MU GUSENYA NO KUBAKA IGIHUGU
Advancing Child Rights and Protection AMABWIRIZA YO GUSHYIRA MU BIKORWA IMYANZURO YO KU WA 18/8/2014.
GUKIZA ABANA,URUBYIRUKO N’ABANTU BAKURU INGARUKA ZITEWE N’IHUNGABANA
Private Sector Federation PRIVATE SECTOR FEDERATION Institute of Certified Public Accountants of Rwanda (ICPAR)
RAPORO Y’IBIKORWA BYAKOZWE KU RWEGO RW’IMIBEREHO MYIZA MU GIHE CY’AMEZI 6 GASABO,
Imihigo assessment and coaching, first semester From 17 th November 2014 to 1 st December 2014.
Japanese Term 1, Wk 2 Basic Japanese 1 AJ T1 W2 Katsuko.
REVISED SERVICE CHARTER OF SECTOR DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE
Private Sector Federation PRIVATE SECTOR FEDERATION IVUGURURWA RY’AMATEGEKO HAGAMIJWE GUTEZA IMBERE ISHORAMARI MU BUHINZI N’UBWOROZI CHAMBER OF RWANDA.
GOVERNANCE MONTH/2014V MU KARERE KA KIREHE MU CYUMWERU CYA MBERE (20/01/ /01/2014.
REPUBLIC OF RWANDA SOUTHERN PROVINCE DUKORANE UMURAVA DUTERE IMBERE HUYE DISTRICT.
NURC- UC KUMENYEKANISHA ABARINZI B'IGIHANGO KUMENYEKANISHA ABARINZI B'IGIHANGO.
GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA.
Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014.
PHONICS Repeat each sound. Blend the sounds. Read each word.
ma mu mi mo me pe pi pa pu po si sa so.
Sílabas con m,p,s tema 2. pe so ma si mu se.
GASABO. SERIVISE ZITANGWA N’AKARERE KA GASABO SERIVISE ZITANGIRWA KU KAGARI K’UMUJYI(GASABO) SERIVISE ZITANGIRWA KU KAGARI K’UMUJYI(GASABO)
EDPRS 2 Towards Achieving Self Reliance
El Alfabeto Y Saludos Lección Uno.
Imihigo assessment and coaching, first semester
Katakana.
IBYAGEZWEHO NA KOMITE NYOBOZI
Ka ta ka na カタカナ  1 These tennis courts were surrounded by apartment buildings. Hitting a ball made quite a loud noise. In Japan in many schools.
MORNING PRAYER, 0N 9TH MARCH 2018.
Lesson: Greetings/あいさつ
Hiragana writing practice
Presentation transcript:

GABIRO, KUYA UKWAKIRA 2013

Reconciliation Barometer Inkingi enye za Guverinoma Inkingi esheshatu (6) zakoreweho ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ni izi zikurikira: 1. Imiyoborere myiza 2. Umutekano wa muntu 3. Ubwenegihugu n’ibiranga umuntu 4. Gusobanukirwa amateka 5. Ubutabera nzibacyuho 6. Imibanire 1. Ubukungu, 2. Imibereho myiza, 3. Imiyoborere myiza n’ 4. Ubutabera.

Ibyavuye mu bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda 1) Imiyoborere  Hejuru ya 90% y’ababajijwe bafitiye icyizere inzego za Leta n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’Igihugu  Inzego z’ibanze bazizeye kuri 84%, imitwe ya politike kuri 53,7% n’imiryango itegamiye kuri Letakuri 64,8%.  33.1% mu babajijwe bemeza ko ntaburyo bafite  bwabafasha kugera ku bashyiraho amategeko no kuba  bwatuma ibitekerezo byabo bishingirwaho naho  34.2% bemeza ko ntaruhare rugaragara bagira mu byemezo by’ingenzi bireba imibereho yabo nk’abanyarwanda.

2) Umutekano wa muntu  86% bemeza ko bo n’imiryango yabo ntacyo batinya bumva cyabahutaza,  70% bakemeza ko nta ntambara ishobora kongera kuba ku butaka bw’u Rwanda mu myaka mike iri imbere,  abarenga 94% bemeza ko muri rusange u Rwanda rubereye guturwamo  n’abarenga 79% bemeza ko banejejwe n’imibereho bafite muri iki gihe.  25% bemeza ko abaturage bose badahabwa serivisi za Leta ku buryo bumwe,  30% ko umutungo w’igihugu /ibyiza by’igihugu bitagera ku bantu bose kuburyo buzira kuryamirana na  30% bakemeza ko mu Rwanda, abantu bose badafite amahirwa angana yo kubona ubutaka

3) Ubwenegihugu n’ibiranga umuntu  98 % bemera ko bafite ishema ryo kuba abanyarwanda,  93.7% bemeza ko abanyarwanda bo mu moko yose basangiye indangagaciro  96.4% ko ibikorwa n’imigenzereze y’abanyarwanda benshi iteza imbere ubwiyunge;  99.1% bemera ko bifuza ko abana babo bakwibona nk’abanyarwanda aho kwirebera mu buhutu,ubututsi cyangwa ubutwa;  98.1% hemezwa ko igifite akamaro ari kwibona nk’umunyarwanda kurusha ibindi byiciro biranga umuntu

4) Gusobanukirwa amateka  97.9% yababajijwe bemeza ko uruhererekane rw’imyigishirize y’amateka rwateje amacakubiri mu banyarwanda, 94.7% bemeza ko uburyo amateka yigishwa muri iki gihe biteza imbere ubwiyunge mu banyarwanda 87% mu babajijwe bemeza ko nyuma ya Jenoside, ibyayiteje n’ingaruka zayo byaganiriweho mu kuri kandi bikumvikana ku banyarwanda bose  59.3% nibo bemeza ko amakimbirane hagati y’abanyapolitiki yakemutse  69.7% y’ababajijwe nibo bemeza ko amakimbirane mu Rwanda ashingiye ku buryo amoko yakoreshejwe  39.9% bafite impungenge ko n’ubwo bitemewe n’amategeko, hari abanyarwanda bashobora kuba bakora indi Jenoside iyaba byabashobokeraga.

5) Ubutabera nzibacyuho  93.7% bemeza ko ukuri kuri jenoside kwagiye ahagaragara biciye mu Nkiko Gacaca,  Abarenga 80% bishimira ubutabera Inkiko Gacaca zahaye Abanyarwanda  Abarenga 80% bemeza ko bagenda bakira ibikomere batewe n’amateka mabi yaranze urwanda n’abanyarwanda  25.9% bumva ko hakiri abashobora kwihorera

6) Imibanire  Hejuru ya 90% y’abasubije bemeza ko ntakibazo kigaragara mu mikoranire hagati y’abadahuje ubwoko no kuba babana nk’umugabo n’umugore, 83.3% byabasubije bemeza ko gutira no gutizanya ibikoresho, kugurizanya,no gufashanya bikorwa hatitawe ku bwoko bw’umuturanyi.  24.7% bemeza ko bigoranye kwizera abo batari ku ruhande rumwe mu gihe cya Jenoside n’aho 30.5% bemeza ko abantu barebanira mu ndererwamo z’amoko Ibi byose byerekanwe haruguru biratugaragariza ko u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara arinacyo Gituma abanyamahanga baza kutwigiraho.

IBYAGEZWEHO MU BUMWE N’UBWIYUNGE Gushobora gukorera hamwe mu bumwe bw’abanyarwanda. Twateye intambwe mu bukungu, politiki, ibikorwa remezo, no mu mibereho myiza y’abanyarwanda. Ibi byose bigomba kurindwa, kugira ngo birindwe tugomba gukora ibyo abana bacu bakoze muri ndi Umunyarwanda kugira ngo abanyarwanda tugere ku bumwe n’ubwiyunge buhamye/ burambye. Hari Abahutu n’abatutsi batakiyumvamo amoko turasaba abanyarwanda baba bakiyumvamo amoko kubireka bakiyumvamo ubunyarwanda kuko aricyo gikuru, ibi bikeneye ukuri no kureka kugundira ibyaduteje ibikomere twivuza.

Urubyiruko ruravuga ngo ntidushaka gukomeza kwitirirwa ubwicanyi bwakozwe n’ababyeyi bacu bakoreye umuryango nyarwanda, twebwe turakorera u Rwanda kandi aba bana barihana ibyaha byacu. Twebwe abanyarwanda kuki tubigumana? Kwihana, gukira, gusaba imbabazi no kuzitanga biri muri bimwe bitugaragariza ko ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda bugenda butera intambwe ishimishije. Ubufatanye bw’abanyarwanda mu gushaka umuti w’ingaruka za Genocide Ubufatanye bw’abanyarwanda mu guhuriza hamwe imyumvire iteze imbere ubumwe n’ubwiyunge.

ISOKO Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE Ubuyobozi bwagize ubumwe n’ubwiyunge nimero ya mbere kugira ngo abanyarwanda bagire imibanire myiza hagati yabo.  Kera hariho abahutu, abatutsi n’abatwa abazungu bataraza bose bari abanyarwanda kuruta uko baba abahutu n’abatutsi n’abatwa kuko hariho abatutsi bashoboraga kuba abahutu n’abahutu babaga abatutsi. Abamegeri bakomoka kwa NGABO Abagiri bakomoka kwa Bigirimana Abasinga b’abahutu, abatutsi n’abatwa bakomoka kwa Burora

LETA Y’UBUMWE Ubuyobozi bwagize ubumwe n’ubwiyunge nimero ya mbere kugira ngo abanyarwanda bagire ubumenyi bw’icyo baricyo, n’imibanire myiza hagati yabo. Mbere y’abakoroni; Igihe cy’ubukoroni; Nyuma y’ubukoroni ( , Repubulika ya I na Repubulika ya II) n’ igihe turimo ( ).

None abana bacu nibo bahagurutse bataka kubera ibikomere amateka yabateye, ubuhemu no gucirwa urubanza rw’ibyo ababyeyi babo twakoze. Bati turi “abanyarwanda” twebwe benebyo ko ducecetse, ibikomere dufite byanduza abana dufite inshingano zo kuba abanyarwanda. Ndi umunyarwanda tukayigira iyacu (indocement)

Gushima RPF na RPA RPF na RPA ntibari borohewe na gato gushyira mu bikorwa ubumwe n’ubwiyunge mu gihe basimbukaga imirambo ya bene wabo mu mayira hirya no hino bafashe imbunda, bakoze umurimo w’indashyikirwa wo gukora ibi bikurikira: Kwinjiza abo barwanaga nabo mu ngabo Gushyiraho Policy – no revenge ( Kudahora) Gushyiraho ubutabera bwunga Gushimangira ubumwe n’ubwiyunge Guhuza imitwe ya politiki

Twaba tugize ingorane tutigiye ku mateka Amateka yateye abanyarwanda inzangano z’abahutu, abatutsi, uturere n’ ubuhunzi. Ibikomere byatewe na Jenoside yakorewe abatutsi, yasize umubabaro, no gucunaguzwa n’ibyaha ndengakamere no gusenyuka k’umuryango nyarwanda; abanyarwanda bakeneye kuvurwa. Ndasaba mwemere dukundane ibikomere bikire. Kuvura ibikomere biracyafite umurimo ukomeye mu bacitse ku icumu biranduza n’abana bavuka. Abakoze jenoside n’abarebereye nabo ibikomere byabo ni byinshi kandi nabyo biranduza. Nicyo gituma abana batatse, ndetse bagafata ingamba zo gushaka bagenzi babo mu gihugu hose. Natwe tugomba gukira, tugafata ingamba zo kuvurana – road map

Umuti watangwa mu kuvura ibyo bikomere Kwihana no kubabarira n’ibintu bikorwa n’umuntu ku giti cye cyangwa se benshi bitewe n’ibyo basangiye biteye agahinda ko mu kuri bazi cyangwa ibyo bakoranye: urugero: Abateguye jenoside Abayishyize mu bikorwa Abataragize icyo bakora kandi bafite uburyo bwo kugikora /indorerezi Kubabarira bigirira umumaro utanze imbabazi kandi kwicuza bigirira umumaro uwasabye imbabazi.

Abahutu bake bagize ubutwari Hari abahutu bagize ubutwari bahishe, bacikisha abatutsi mu gihe cya Jenoside. Aba bantu bagomba guhabwa urubuga rwose bagatanga ubuhamya. Tuvuze ko abahutu bose ari abicanyi tuba twivuguruje kuko turiho turubaka ubunyarwanda Tuvuze bose twaba dupfobeje jenoside, kuba bose ntawagira responsibility.

Nk’abayobozi dufite inshingano zikomeye cyane mur’iki gihugu, ndabasaba ko twaba abanyakuri, tukaba intwararumuri mu butore bwacu kugira ngo tube urugero mu miyoborere myiza tumurikire abandi banyarwanda. Mu bunyarwanda mbere y’amoko. Ndasaba ko Abayobozi ubwacu ko twajya duhura tukikorera isuzuma/ evaluation ry’uko tumurika muri Sosiyete Nyarwanda.Tugaragaza ubunyarwanda, twarabuhaye agaciro mu ngiro.

Imyanzuro/ recommendations Tugomba kurinda igihugu cyacu, icyerekezo cyacyo, amajyambere, ubusugire bwacyo no kugihesha agaciro Gushyigikira ndi Umunyarwanda Abayobozi bagomba gufata iya mbere mu gushyira ukuri ahagaragara (self evaluation) Gushaka inzira zakoreshwa mu gushyira ukuri ahagaragara bikatubera impamo n’igihango mu gihugu cyacu (road map)

Mu gusoza Ndongera gushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,Madamu Jeannette Kagame n’abayobozi ba Unity Club kubw’iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo guhuriza abayobozi hamwe tukishima aho twakoze neza kandi aho tugifite intege nke, tukahasesengura tugafata ingamba nshya. Ndabifuriza gukomeza kuba intwararumuri n’umugisha w’Imana

Kuwa gatanu tariki 11 Ukwakira 2013 Bishop John RUCYAHANA Prezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge