Presentation is loading. Please wait.

Presentation is loading. Please wait.

GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA.

Similar presentations


Presentation on theme: "GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA."— Presentation transcript:

1 GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA ZO GUKORESHA NEZA IGISHANGA CYA NYABARONGO. 1.Gutegura igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka bw’igishanga Imikoreshereze y’igishanga igomba gukurikiza amateka n’amabwiriza yihariye yo gukoresha ibishanga; ahagenewe kubyazwa umusaruro hakabanza gutunganywa neza hanabanje gukorwa inyigo y’ingaruka ku bidukikije. 2.Kurwanya isuri ku buryo bwose bushoboka Buri muhinzi agomba kurwanya isuri mu isambu ye, akirinda gutwika imisozi, agatera ibiti bibangikana n’imyaka no ku miringoti. Agomba kandi guhagarika amazi y’imvura ashokana ubutaka mu gishanga n’imibande. 3.Guhinga no korora kijyambere Ni byiza kororera mu biraro kuko birinda ubutaka kwangirika bikagabanya isuri kandi amatungo ntazerere mu gishanga kuko acyanduza akanacyangiza. 4. Ubutaka bwo mu gishanga ni ubwa Leta Ubutaka bwo mu gishanga cya Nyabarongo kimwe n’ubw’ibindi bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane. IBIBAZO BYUGARIJE IGISHANGA CYA NYABARONGO. Nubwo igishanga cya Nyabarongo gifite akamaro cyugarijwe n’ibibazo binyuranye bishingiye cyane cyane ku mikoreshereze yacyo icyangiza, ikanduza amazi, ikanahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima. Ibyo bibazo bishingiye ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bwa kariyeri, ubwubatsi, imiturire, gutwika igishanga n’inkengero zacyo n’ibindi. Nyamara ibyinshi muri ibyo bikorwa birabujijwe cyangwa ababikora basabwa kubikorana ubwitonzi n’ubushishozi buteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibishanga mu Rwanda. Bamwe mu baturiye igishanga cya Nyabarongo barahinga bagasenya inkombe z’umugezi bakanatwika urufunzo ngo birukana inkende zibonera. IBIHANO BIGENERWA ABANGIZA IGISHANGA Ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu ya miliyoni eshanu (5.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda kugeza kuri miliyoni mirongo itanu (50.000.000) z’amafaranga y’u Rwanda umuntu wese uzika mu mazi, utwika cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwatuma imyanda yiyongera ahantu hahehereye. Abanyamuryango ba Koperative CEDINYA baboha uduseke,intara n’ibitebo mu biva mu gishanga cya Nyabarongo mu murenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana. Urufunzo ruva mu gishanga cya Nyabarongo rukoreshwa mu mirimo inyuranye yo mu buhinzi nko gusasira ikawa,urutoki n’inyanya. Itanura ry’amatafari ikirombe bacukuramo ibumba n’urwuri Mu gishanga cya Nyabarongo IBIKORWA BIBUJIJWE MU GISHANGA 1. Birabujijwe kumena imyanda yaba yumye, itemba, gazi ihumanya mu mugezi, mu ruzi, mu kiyaga no mu nkengero zabyo; 2. Uretse ibikorwa bijyanye no kurinda no kubungabunga imigezi, inzuzi n’ibiyaga, imirimo yose y’ubuhinzi igomba kubahiriza intera ya metero cumi (10) uvuye ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. Kuri izo ntera nta mirimo y’ubuhinzi yemerewe kuhakorerwa. 3. Nta mirimo y’ubworozi isaba ibikorwa by’ubuhinzi mu gishanga ishobora gukorwa itubahirije intera ya metero cumi (10) uturutse ku nkombe z’imigezi na metero mirongo itanu (50) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. 4. Ibiraro by’amatungo bigomba kubakwa inyuma ya metero mirongo itandatu (60) uturutse ku nkombe z’imigezi n’iz’inzuzi na metero magana abiri (200) uvuye ku nkombe z’ibiyaga. 5. Ahashyirwa ibyuzi by’amafi n’ubwoko bw’amafi buterwamo bitangirwa uburenganzira na Minisitiri ufite Ibidukikije mu nshingano ze cyangwa undi abihereye ububasha. 6. Birabujijwe gushyira inyubako mu mugezi no mu gishanga, kubakamo amasoko, gushyiramo icukiro ry’imyanda, kuhashyira irimbi n’izindi nyubako zose zishobora kuhonona mu buryo bunyuranye. Inyubako zose zigomba gushyirwa nibura kuri metero 20 uvuye ku nkombe z’igishanga. 7. Birabujijwe guhinga mu gishanga imbuto zihungabanya ibidukikije nk’inturusu n’intoki. 8. Birabujijwe guhiga no kuroba mu bishanga. 8. Birabujijwe gucukura mini na kariyeri mu gishanga nta burenganzira butangwa na Minisitiri ufite mini na kariyeri mu nshingano ze. AKAMARO K’IGISHANGA CYA NYABARONGO. Igishanga cya Nyabarongo kimwe n’ahandi hantu hahehereye muri rusange gifitiye abantu n’ibindi binyabuzima akamaro kanini. Twavuga nko kubika amazi no kugabanya ubukana bw’imyuzure, kuyungurura amazi ava imusozi, kongera amazi y’ikuzimu no kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima. Igishanga cya Nyabarongo kigira uruhare rukomeye mu kubobeza ubutaka no kurwanya ubutayu. Igishanga cya Nyabarongo gifite ubutaka bwera cyane abagituriye bakabwitabaza cyane cyane mu gihe cy’izuba bagashobora kubona ibibatunga bibahagije ndetse bagasagurira isoko. Ibimera biboneka mu gishanga bikoreshwa mu mirimo inyuranye ifitiye abantu akamaro. Inyamaswa ziba muri icyo gishanga zifite akamaro kuko nk’amafi araribwa, izindi nyamaswa nk’inyoni zikurura ba mukerarugendo bikinjiza amadovizi mu gihugu akoreshwa mu bikorwa by’amajyambere nko kubaka amashuri, imihanda, amavuriro n’ibindi. Igishanga cya Nyabarongo kibonekamo ibumba rikoreshwa mu kubumba amatafari n’amategura akoreshwa mu bwubatsi.


Download ppt "GUKORESHA KU BURYO BURAMBYE IGISHANGA CYA NYABARONGO NI INKINGI YO KURENGERA IBIDUKIKIJE NO GUTEZA IMBERE UBUKUNGU N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABAGITURIYE INGAMBA."

Similar presentations


Ads by Google