Presentation is loading. Please wait.

Presentation is loading. Please wait.

Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014.

Similar presentations


Presentation on theme: "Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014."— Presentation transcript:

1 Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014

2 Gahunda y’Ikiganiro 1 Background 2 Intego y’Inama 3 Uburyo bwiza bwo gutanga serivise z’amazi 4 Imyanzuro y’Inama zabanje 5 Uruhare rwa RURA mu micungire y’ibikorwa by’amazi 6 Imbogamizi 7 Ingamba

3 Background Inama yahuje Nyakubahwa Perezida wa Repubulika n’Abayobozi b’Uturere ijyanye n’ikibazo cy’ikwirakwiz wa ry’amazi meza mu Turere (2011) Inama yahuje ba PS MINALOC, MININFRA, MINERENA, MINICOM n’Abayobozi b’Ibigo bishamikiye kuri izo minisiteri, Abanyamabanga Nshingwabikorw a b’Uturere n’abakozi bashinzwe amazi n’ibidukikije mu Turere Sportsview Hotel, 14/4/2011 Inyigo zitandukanye zakozwe: * Imikorere ya PPP mu by’amazi, Hydro-Conseil, june 2009 * Gukirikirana Imikorere n’imicungire y’Ibikorwa by’Amazi n’Isukura (AAW Consulting Engineers, July 2008) * Imikorere y’ibikorwa by’amazi (Operation & Maintenance) n’Imikorere ya PPP, (JICA, AQUAVIRUNGA, 2012) * Igenzura ryakozwe n’Ikigo Ngenzuramikorere-RURA Inama nyunguranabitekere zo yahuje Uturere, MININFRA, MINALOC, EWSA na RURA igamije kwigira hamwe uburyo bwimbitse ku kibazo cy’amazi kandi hafatirwamo ingamba n’imyanzuro. Intara y’Amajyaruguru, 15/09/2011 Ikusanyamakuru ku bikorwa remezo by’amazi mu Turere Imyanzuro itandukanye ku bikorwa remezo n’imicungire Imyanzuro itandukanye Imyanzuro yo kugeza amazi kuri bose no kubungabunga amazi

4 Intego y’Inama Kurebera hamwe uburyo imicungire y’ibikorwa by’amazi mu duce tw’ibyaro iteye ndetse no kungurana ibitekerezo ku buryo yarushaho kunozwa cyangwa ikavugururwa mu buryo burengera inyungu z’abatanga izo serivisi ndetse n’abazigenerwa.

5 Uburyo bwiza (Best Practice) bwo gutanga service Ibifasha mu gutanga serivisi irambye (Factors contributing to Sustainability): Ubushake bw’Ubuyobozi (Political commitment) Inzego zihamye kandi zikora neza (Effective Institutions) Ubushobozi (Financial and human resource capacity) Ubufatanye n’ubwuzuzanye (Participatory and Gender approach) Ikoranabuhanga (Appropriate technology)

6 Uburyo bwiza (Best Practice) bwo gutanga service Ibigaragaza ibyagezweho (Performance indicators)  Aho serivise zigera (Coverage and access)  Imicungire y’Ibikorwa Remezo (Asset management: O&M, NRW)  Uko serivise itangwa (QoS) n’ubuziranenge (Qlty)  Igiciro n’ubushobozi bwo kwishyura (Price & affordability): kumenya ibyo wishyura kandi ufitiye ubushobozi  Imikorere myiza mu bikorwa by’ubucuruzi (Commercial performance)

7 Imyanzuro y’Inama yabereye I Musanze kuwa 15/09/2011 1.Uturere twiyemeje kwegurira imiyoboro abikorera (private operators) hitaweho ihuzwa ry’imiyoboro igahabwa ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi; 2.Hagomba gushyirwaho amasezerano y’ubufatanye (MoU) hagati y’Uturere, RURA na EWSA. Iki gikorwa gishinzwe MININFRA na MINALOC; 3.EWSA n’Uturere basabwe gusana imiyoboro y’amazi yangiritse byibuze bitarenze 2015. Uturere kandi turasabwa kwerekana iyo miyoboro mu gihe kitarenze ukwezi k’Ukwakira 2011;

8 Imyanzuro y’Inama yabereye I Musanze kuwa 15/09/2011 (ctn’d) 4.MINALOC isabwe gushyiraho politike n’amabwiriza agenga uruhare rw’umuturage mu bikorwa by’amajyambere rusange; 5.Uturere tugomba kunoza ubukangurambaga ku baturage ku byerekeye gufata neza imiyoboro y’amazi na gahunda yo kwishyura serivisi z’amazi bahabwa; 6.RURA isabwe gutegura inyandiko ihinnye yerekana imirongo ngenderwaho mu kugena igiciro cy’amazi akoreshwa n’umuturage bitarenze ukwezi kwa Gashyantare 2012, bikagezwa kuri buri Karere;

9 Imyanzuro y’Inama yabereye I Musanze kuwa 15/09/2011 (ctn’d) 7.EWSA n’Akarere, kugena uburyo umukozi ushinzwe ibikorwa remezo muri buri Karere yakoroherezwa mu ngendo (moto) kugirango abashe gukurikirana ibikorwa remezo by’amazi mu Karere; 8.EWSA yasabwe kwihutisha igikorwa cy’amahugurwa y’abacunga imiyoboro y’amazi (private operators); 9.Uturere twiyemeje gufatanya n’umukozi wa EWSA ushinzwe MIS (Management Information System) kugirango haboneke imibare ijyanye n’ukuri (harmonized data on water accessibility).

10 Uruhare rwa RURA mu micungire y’ibikorwa by’amazi Igenzura ryakozwe mu bihe bitandukanye ry’ibikorwa remezo by’amazi, imikorere ya ba Rwiyemezamirimo mu gutanga serivisi z’amazi ndetse n’iyubahiriza ry’amasezerano hagati y’Uturere na ba Rwiyemezamirimo; Amahugurwa atandukanye ya ba Rwiyemezamirimo ku bisabwa n’Urwego Ngenzuramikorere (ubuziranenge bw’amazi, gufata neza ibikorwa remezo…); Inama zitandukanye n’abayobozi b’Uturere zigamije kwigira hamwe uko imikoranire yanozwa ndetse n’uko ubufatanye hagati y’Uturere na ba Rwiyemezamirimo ihagaze; Kurengera inyungu z’abaturage ndetse n’izabatanga serivisi; Inyigo igamije gushyiraho igiciro cy’amazi mu duce tw’ibyaro; Gukemura amakimbirane hagati y’Uturere na ba Rwiyemezamirimo bacunga ibikorwa by’amazi;

11 Imbogamizi Haracyagaragara ibibazo mu micungire y’ibikorwa remezo by’amazi:  Amakuru make ku miterere y’imiyoboro;  Ubushobozi n’ubumenyi buke bwa ba Rwiyemezamirimo;  Gukorera mu kajagari ndetse n’igihombo;  Ubufatanye buke hagati y’Uturere na ba Rwiyemezamirimo;  Igenzura ku itangwa rya serivisi n’imicungire y’ibikorwa remezo ridahagije;  N’ibindi

12  Kunoza no guteza imbere imitangire ya serivisi (Improving the Q0S);  Kungurana ubumenyi n’ubunararibonye (Exchange of skills and expertise between the public and private sectors);  Guteza imbere ishoramari (Mobilize additional resources rather than using Government funds only);  Kongera Uruhari mu Karere : community ownership within regions  Kunoza imicungire y’umutungo wa Leta: Ensure optimal utilization of government investments;  Kurushaho guteza imbere imicungire: Improving the management of water services within districts;  Gushishikariza iterambere ry’abikorera: Encourage the growth of private sector;  Kongera abatanga serivise: Widening the range of services and the number of service providers;

13 Ingamba Kumenya amakuru nyayo kandi yose ku miyoboro, Guhuriza hamwe imiyoboro (Clustering), aho amazi atemba ubwayo n’ahakoreshwa ingufu; Gushyiraho ba Rwiyemezamirimo babifitiye ubushobozi; Kwemeza igiciro cy’amazi mu duce tw’ibyaro; Guhererekanya amakuru ku miterere y’imiyoboro; Uturere gushyira ingufu mu kubahiriza amasezerano

14


Download ppt "Inama Nyunguranabitekerezo ku micungire y’ibikorwa by’amazi mu Ntara y’Amajyaruguru 26 Werurwe 2014."

Similar presentations


Ads by Google